Abashinzwe gutanga amahugurwa
Abakozi b’amavuriro n’ibigo nderabuzima bashinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro , mu karere ka Nyamasheke na Rusizi bari guhabwa amahugura kuri gahunda yo kurebera hamwe uko abagabo bagira uruhare muri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Kuba harabonetse uburyo buboneye bwo kuboneza imbyaro kumpande z’ibitsina byombi ngo hagombye no kugaragara umubare munini w’abakurikiza iyi gahunda mu rwego rwo kugirango abaturage babyare abo babasha kurera , kugeza ubu usanga iyi gahunda ikiri hasi bitewe nuko abagabo bakunze kubiharira abagore, ibi ngo biterwa nuko hari bamwe batarabihugukirwa neza kuko hari abagabo bamwe batarumva neza ko iyo gahunda ishoboka kuribo kandi ubuzima bwabo bugakomeza nkuko bisanzwe.
Ni muri urwo rwego ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubaturage (UNFPA) riri guhugura abo bakozi b’amavuriro n’ibitaro kugirango iyi gahunda yo kuboneza urubyaro kubagabo ijye ikorwa neza bityo uhawe iyi serivisi abe yakomeza gukora imibonano mpuzabitsina neza kandi adateye inda uwo bashakanye
Abo baforomo bari kongererwa ubushobozi bushingiye kubumenyi kugirango iyi gahunda ikomeze gukorehwa kandi yitabirwe kimwe n’izindi zikorerwa abagore
Nkuko bitangazwa na Dr Munyakazi Alphonse, umukozi w’umuryango w’abibumbye mu ishami ryita kubaturage UNFPA ari naryo ryateguye aya mahugurwa, yanaboneyeho kumara abagabo impungenge bagira, kuko hari abibwira ko nyuma yo kuboneza urubyaro kubagabo ngo baba batakibashishe gukora imibonano mpuzabitsina nkuko bikwiye, akaba yabijeje ko ntagihinduka kubyari bisanzwe, ngo ikiba kigamijwe ni ukwirinda kubyara abana badafite ubushobozi bwo kubarera, naho ibindi ngo birakomeza nkibisanzwe.
Ibi kandi bishimangirwa na mugenziwe Dr Kagabo Leonard wari uhagarariye minisiteri y’ubuzima muri icyo gikorwa yavuze ko ubu buryo bwakorewe isuzuma burizerwa kuburyo abagabo babukoresheje bose bakora neza kandi bakinezeza kimwe n’abandi
Akaba ari muri urwo rwego bakangurira abanyarwanda kubwumwihariko abagabo gufasha abagore kuboneza urubyaro bakoresheje iyo nzira, abaforumu nabo basabwe kujya bigisha ababagana izi gahunda kugirango zirusheho gucengera kuri bose bityo n’abatazizi babashe kuzisobanukirwa byimazeyo.
Abaforumu bagera kuri 42 bo mu karere ka Nyamasheke nibo bari kwigishwa iyi gahunda yo kuboneza urubyaro kubagabo ariko bikazakomereza no kubaforumu bo mu karere ka Rusizi barebwa n’iyi gahunda, kugeza ubu abagabo magana 3 nibo bamaze kuboneza urubyaro kuburyo bwa burundu mu karere ka Nyamasheke, abandi nabo bakaba bakangurirwa kugera ikirenge mucyabo.